GUKIRA KWABARWAYI

Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu” (Mat 8:17).

Jan 3, 2023 - 07:00
Feb 16, 2023 - 21:55
 2  61
GUKIRA KWABARWAYI
GUKIRA KWABARWAYI

Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebwe twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. (Yes. 53:4-6).

Mu by’ukuri kimwe cya cumi cy’ibyanditswe byose mu butumwa bwiza uko bwanditswe n’abanditsi bose uko ari bane bivuga ku murimo wa Yesu wo gukiza indwara. Hari amasezerano yo gukiza indwara kw’Imana mu Isezerano Rya Kera, mu Butumwa Bwiza no mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya. Abarwaye bashobora kubona imfashanyo ikomeye mu butunzi bw’Ibyanditswe byubaka kwizera.

Ijambo ry’Igiheburayo rivuga intimba muri Yesaya 53:4 ni ijambo choli, riboneka na none Gutegeka Kwa Kabiri 7:15; 28:61; 1 Abami 17:17; 2 Abami 1:2; 8:8, na 2 Ingoma 16:12; 21:15. Aho hose iryo jambo rivuga uburwayi cyangwa indwara.

Ubwo bimeze bityo rero, Yesaya 53:4 yasobanurwa neza kurushaho itya, “Ni ukuri indwara zacu ni zo yishyizeho, uburibwe bwacu ni bwo yikoreye.” Kandi ibi biterwaho igikumwe na Matayo mu butumwa bwe asubira mu magambo ya Yesaya 53:4: “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu” (Mat 8:17).

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow