Rubavu:Abakristo banyuzwe n’igiterane “Humura Yesu arakiza”batunguza Inka y’inzungu Bishop Harerimana Jean Bosco-Amafoto

Abakristo bo mw’itorero rya Zeraphath Holy Church kw’ishami ry’i Rubavu banyuzwe bikomeye n’imigendekere y’igiterane cy’iminsi itatu hamwe n’ubundi bwitanjye bukomeye mu mirimo w’Imana umushumba wabo Bishop Harerimana Jean Bosco agira maze bamugabira inka y’inzungu .

May 28, 2023 - 19:41
May 28, 2023 - 19:46
 0  39
Rubavu:Abakristo banyuzwe n’igiterane “Humura Yesu arakiza”batunguza Inka y’inzungu Bishop Harerimana Jean Bosco-Amafoto

Kuva kuwa gatanu taliki ya 19 kugera ku cyumweru cyo kuwa 21 Gicuransi 2023 umukozi w’Imana Bishop Harerimana J.Bosco Umushumba mukuru w’amatorero ya Zelaphath Holy church mu Rwanda yakoze igiterane gikomeye mu karere ka Rubavu mw’ishami ry’iri torero ashumbye yari yahaye intego igira iti “Humura yesu arakiza”.

Kuva ku munsi wa mbere w’iki giterane ,Bishop Harerimana Jean Bosco yafataga umwanya uhagije wo kwigisha abakristo ijambo ry’Imana ,kubasengera ndetse no kubasabira ihumure ku Mana ndetse benshi bakiriye agakiza nkuko ariyo ntego rusange y’ubutumwa bwiza nkuko Yesu yavuze ngo “Nimugende mu mahanga yose mu bwirize ubutumwa bwiza abihana muzababatize mw’izina rya Data wa Twese n’iry’umwana n’iry’umwuka wera.

Bishop Harerimana Jean Bosco yabereye umugisha ukomeye Abakristo muri iki giterane cy’iminsi itatu kuko bize ijambo ry’Imana ,barihanishwa,barasengerwa indwara zirakira

Nyuma yo kwigisha ijambo no kwihana kubari bafite uburwayi bw’ibyaha ,Bishop Harerimana Jean Bosco yafataga umwanya uhagije agasengera abarwayi babaga baturutse hirya no hino mu karere ka Rubavu no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu maze Imana ikiyerekana hakabaho gukira indwara z’umubiri ,kuvamo dayimoni no kwirukanwaho inyatsi na za karande zitandukanye.

Bigeze ku munsi wo kucyumweru ari nawo wari uwanyuma w’iki giterane Abakristo batunguye uyu mushumba bamuha impano zitandukanye aho ikiciro cy’urubyiruko cyamuhaye impano bagira bati:”Imana ni umukozi w’umuhanga kandi Imana ikoresha ibikomeye umushumba wacu Bishop Harerimana Jean Bosco ikwiriye icyubahiro iteka.

Duhagaze hano nk’urubyiruko dushima Imana ikoresha umushumba wacu yamuhaye amavuta yo gukoreshwa nayo ibikomeye,dushimye Imana ko atuba hafi muri byose kandi niyo adahari adusigira Mama Bishop nk’umujyana wacu bityo nk’urubyiruko twageneye impano umubyeyi wacu Bishop ka tuyimushyikirize nk’ikimenyetso cyuko tumukunda kandi tumwubaha mwumve ko urubyiruko dushimye Imana yaduhaye umushumba uriho umwuka w’Imana”.

Abagize Komite nyobozi iyobora Zeraphath Holy Church ishami rya Rubavu bashyikiriza Bishop Harerimana Jean Bosco inka bamugeneye kubera ubwitange agira mu murimo w’Imana

Nyuma y’urubyiruko haje irindi tsinda rigizwe na Komite nyobozi iyobora Zeraphath Holy Church ishami rya Rubavu aho batangiye bagira bati:”Dushimye Imana yabanye natwe muri iki giterane ngarukamwaka cya “Humura Yesu arakiza” kandi kijya gikorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye.Natwe dushimye Imana yaduhaye Bishop nk’umushumba wacu,Murabizi ko akari ku mutima gasesekara ku munwa kandi aha hantu murabizi ko hakorekeye ibitangaza bikomeye .

Ni muri urwo rwego Mushumba kugira ngo umenye ko utakoreye ubusa ,ko wahinze ukaba wejeje kuko twebwe nk’abakristo ba Zeraphath ya Gisenyi twakugeneye impano y’inka y’inzungu izajya ibakamirwa kandi ngiriya hanze twayizanye reka tuyibashyikirize kumugaragaro.

Bishop Harerimana Jean Bosco yashimye bikomeye Abakristo bamutekerejeho bakamutungura ati:”Turanezerewe kuri byose mwakoze biri ku mutima wacu kandi byawukozeho kuko biranezeza iyo ureze umwana ukamubona yakuze akagira ubwenge biranezejeje cyane rwose kandi imirimo y’abera izibuka.

https://www.youtube.com/watch?v=TsF7a0Pcuok 

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow