NAGEZE MURI TCHAD BIKURAHO IMPAKA ZO GUTEKENIKA IBITANGAZA NONGERA KUMENYA AGACIRO KA PEREZIDA PAUL KAGAME

Mar 20, 2023 - 20:01
May 14, 2023 - 19:29
 0  43
NAGEZE MURI TCHAD BIKURAHO IMPAKA ZO GUTEKENIKA IBITANGAZA NONGERA KUMENYA AGACIRO KA PEREZIDA PAUL KAGAME

Bishop Harerimana Jean Bosco Umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church akaba azwiho gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye yavuze ku rugendo rw’ivugabutumwa aherutse gukorera mu gihugu cya Tchad Imana ikamukoresha yo ibikomeye, yavuzeko ahageze yagiye yakongera gusobanukirwa agaciro gakomeye ka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu mushumba mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze kuri byinshi abantu bibaza ku mirimo n’ibitangaza akoreshwa aho hari bamwe mu batemera ibitangaza usanga bavugako ari Thechnique zo gusaba abantu kwirwaza maze bakaza murusengero kugira ngo bigaragare ko babasengeye bagakira.Aha uyu mushumba yagize ati:”Ikintu kizakubiwra ibintu Imana irimo nuko bigira ababirwanya mu buryo bwose kuko satani nawe ntabwo aba atuje.

Bamwe babona dukoreshwa ibitangaza n’Imana bakatwita abakozi ba satani,abandi bakavugako dutekinika abo dusengera bagakira tugapanga nabo ngo baze murusengero birwaje maze tubasengere bigaragaze ko bakize ariko se hari icyo aha nibaza niba dutekinika hano mu Rwanda tukavugana nabo dusengera,ubu no murugendo rw’ivugabutumwa nakoreye mu gihugu cya Tchad mu minsi ishize ko Imana yadukoresheje ibitangaza bikomeye abantu bagakira indwara yaba izituruka ku myuka mibi n’izisanzwe ubu naho nagiyeyo nakoze izo Thechinique n’abantu baho ntanazi ngo bazirwaze.

Ati:”Mu by’ukuri abantu bage bareka kurwanya ubwami bw’Imana bitwaje amagambo kuko arasenya ntiyubaka,ntabwo aritwe dukora ibitangaza ahubwo tubikoreshwa n’Imana yaduhamagaye kandi iyo urebye mu buhamya bw’abo twasengeye Imana ikabakiza hano mu Rwanda harimo abivugira ko bahoze nabo batemera ibyo Imana idukoresha bakaza basa n’abakururwa n’abandi maze Imana yadukoresha kuribo bakajya bakwemera ko turi abakozi bayo ndetse ibyo bihombya abameze gutyo birirwa basebya abakozi b’Imana kuko bashobora kumara igihe kinini basenga Imana itabiyereka kubwo gupinga abantu bayo bakajya babona abandi Imana ibatabara bo bagategereza bagaheba”.

Bishop Harerimana Jean Bosco avuga ku rugendo rw’ivugabutumwa aherutse gukorera mu gihugu cya Tchad aho yari yitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa yavuzeko 75% ari igihugu cy’Abisiramu ariko ko bitabujije Imana gukorana nawe kuko yarabasengeye barakira ndetse anabasha kubonana n’abayobozi bakuru bicyo gihugu barimo Minisitiri w’intebe waho n’abandi ba minisiteri batandukanye.

Ati:”Uru rugendo nakoreye mu gihugu cya Tchad narubonyemo ibintu bibiri bikomeye cyane.Icyambere ni uburyo nabonye ko hari bamwe mu banyarwanda batazi impano Imana yaduhaye kandi ko tutashobora gusobanukirwa agaciro gakomeye ku muyobozi w’igihugu Imana yahaye u Rwada byatumye nsenga isengesho rigira riti:”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame intore izisumbya intambwe Imana ikomeze imuturindire kandi imuhe umugisha”.

Ati:”Tchad ni igihugu kinini gikubye u Rwada 45,ni gihugu gifite Peterori n’ubundi bukire ariko ubwo narinjyeze mu murwa mukuru wacyo narinziko ntaraganya kugera muri Capital kuberako ubonayo akajagari n’umwanda ukabije mbese ubona kitari Organize yaba muburyo bw’imiyoborere n’ibindi kuburyo byatumye mbona ko u Rwanda ari nk’Iburayi mbona byose umuyobozi w’igihugu afite uruhare rukomeye mu kugira igihugu neza ari nayo mpamvu navuzeko nongeye kubona agaciro ka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bishop Yakomeje avugako yabonye imirimo ikomeye y’Imana kuko yamukoresheje ibikomeye asengera abarwayi barakira ati:”Murusengero twari kumwe n’abasirikari bakomeye baho ndetse hari n’abayobozi bumvishe ibyo Imana idukoresheje badusaba ko twabonana barimo Minisitiri waho w’intebe,Minisitiri w’ubutaka,Minisitiri w’ubumwe n’ubwiyunge mbese urugendo rwa Tchad rwanyeretse gukomera kw’Imana kuko babonye ibitangaza Imana idukoresheje baduhindurira itike y’indege ntabizi kandi si ugukira indwara gusa ahubwo hari na benshi bakiriye agakiza biyemeza gukurikira Yesu kristo nk’umwami n’umukiza nkuko Intego rusanjye y’ivugabutumwa abakozi b’Imana dufite ari uguhindurira abantu kuri Kirsto Yesu “.

Bishop Harerimana Jean Bosco yasoje ikiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA avuga ku giterane gikomeye cy’amasengesho ateguye i Kigali yahaye intego igira iti:”Gusenya ibicaniro by’abarozi” ati:”Hari abantu batemera ko amarozi abaho ariko ndagira ngo mbabwire ko bibaho cyane kuko uburozi buri mu buryo bubiri hari ibitongero,amahembe n’ibindi hakaba n’uburozi bw’ubutamikano gusa bworoshye cyane kuruta buriya bwa mbere.

Bishop Bosco yavuzeko yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu kubara 22:2-6 aha ari naho hari intego yiki giterane ahavuga inkuru z’uburyo Baraki yashatse kuvuma ubwoko bwa Isiraheri maze atuma kuri Baramu ngo aze amuvumire ubwo bwoko ati:”Baraki yatewe n’ishyari kubwo kwaguka kwa Isiraheli maze ashaka kubavuma bityo iyi nkuru iragaragaza ko Baramu yaje asaba ko babanza kubaka ibicaniro bagatambiraho amapfizi y’intama.Abarozi bose iyo bava bakagera bagira ibicaniro bityo kurwanya neza abarozi n’ugusenya ibicaniro byabo ari nabyo bitumye dutegura iki giterane”.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow